Uyu munsi our_past__initiative yatangiye umushinga wayo mushya, kubufatanye na bugeseradistrict , our_past__initiative igiye gutangira igikorwa cyo kuvugurura amazu y’imiryango 9, kububakira ibikoni, ubwiherero bugezweho, kuyiha amazi, kubaha ibigega, ndetse no kuyigezaho umuriro.
Iyi miryango 9, yatujwe na Leta mumurenge wa Ngeruka nyuma yaho yari yarirukanwe muri Tanzania aho yari yaragiye ihunze, iki gikorwa cyatangijwe n’ikaze ryatanzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka aho uyu mudugudu ubarizwa. Ndetse anadusangiza kumateka.
Mugutangiza iki gikorwa kandi sociyete ya simbarwanda ndetse na Sosiyete indomie_rwanda zifatanije natwe aho zatanze ibyo kurya bizwi nka “noodles” kuri iyi miryango 9 ndetse n’iyindi miryango 91 ituye mumurenge wa Ngeruka.
Nyuma yiki gikorwa, itsinda rya our_past__initiative ryifatanije nabaturage batuye mu kagali ka Ngeruka m’umuganda wogusukura ubusitani bw’aka kagali.
#OurPastProjects
#OurPastInitiative
#2021_2022